
Umuhanzi Kavutse Olivier uzwi mu itsinda rya “Beauty For Ashes” yatangije iduka ricuruza imyenda akura muri America, Canada na Aziya mu rwego rwo kurushaho kurimbisha Abanyarwanda.
Aho Kavutse yakuye igitekerezo cyo gutangiza iri duka
Kavutse yatangarije ikinyamakuru impamba.com impamvu yahisemo gutangiza iduka ry’imyenda yise “Up Award Clothing”.
Kavutse yavuze ko kuko yakundaga gutembera mu bihugu byo hanze y’u Rwanda, yakundaga kubona imyenda myiza idafitwe n’abandi. Uyu muhanzi avuga ko imyenda ye harimo iyo agurisha n’iyo akodesha.
Kavutse yinjiye mu bucuruzi bw’imyenda asanga abandi bamaze kwamamara, yaba azanye irihe tandukaniro?
Nubwo Kavutse atangiye vuba ubucuruzi bw’imyenda, ariko aje asanga muri uwo mwuga abandi bamaze kubaka izina barimo: Francis Zahabu, Kolbe, Eric nyir’Ian Boutique n’abandi. Kavutse avuga ko umwihariko we ari ukwambika abantu bagasa neza bajyanishije.
Ubuhanzi bwa Kavutse hari isano bwaba bufitanye no gucuruza imyenda igezweho
Kavutse agira ati “umuziki n’imyenda bifitanye isano n’ubuhanzi”.
Na none Olivier avuga ko hari abahanzi bajya baza gukodesha imyenda ye iyo bagiye gutunganya amashusho y’indirimbo zabo (Clip video).
Kuba Kavutse yarinjiye mu bucuruzi ntabwo bizabangamira ubuhanzi bwe
Kavutse uzwi mu ndirimbo “Yesu ni sawa”, avuga ko ubuhanzi buzaba ukwabwo n’ubuzuruzi bukaba ukwabwo bityo byose bizagenda neza.
Mu iduka rya “Up Award Clothing” rya Kavutse Olivier riherereye ku Gisimenti munsi y’umuhanda w’amabuye mu Murenge wa Remera, harimo, amakoti, amakanzu, imipira, amajipo, inkweto, lunette, parfum n’ibindi.