Uburyo Iranzi yatangiye amarushanwa yirukankisha ibirenge kugeza ateze indege akajya mu Butaliyani

Celine Iranzi yegukanye ibikombe byinshi mu Butaliyani

Iranzi Celine Umunyarwandakazi w’imyaka 23 witoreza mu Butaliyani yatangiye siporo yo gusiganwa ku maguru (Athletics) yirukankisha ibirenge, ariko ubu arishimira aho amaze kugera abikesha kwihanganira ibigeragezo byose yahuye na byo.

Iranzi Celine uturuka mu Karere ka Nyamasheke , yakiniye iyo kipe hamwe na APR Athletics Club, mu mezi arindwi yamaze mu Butaliyani, amarushanwa 24 yitabiriye yose yazaga mu myanya y’abakinnyi bitwara neza bagahembwa, akaba yaragarutse mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2017 amaze kwegukana ibikombe icyenda.

Inshamake y’ubuzima bw’uyu mukinnyi

Amazina: Iranzi Céline

Aho yavukiye: Umurenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke

Igihe yavukiye: Tariki ya 4 Mata 1994

Idini asengeramo: ADEPR/Bibare

Icyo akunda: Siporo no gusenga

Icyo yanga: Icyamusubiza inyuma muri siporo

Icyamushimishije: Guharanira kugera ku byiza mu buryo bwo gutera imbere muri siporo abifashijwemo n’Imana

Icyamubabaje: Imbogamizi z’abamucaga intege

Icyiciro asiganwamo: 15,00m, 3KM, 5KM (mu kibuga) n’igice cya Marato (21KM mu muhanda)

Indi siporo yakoze: Gukina umupira w’amaguru

Ubutumwa atanga: Gukunda siporo, kwihangana no kubaha.

Amwe mu marushanwa Iranzi yitabiriye mu Butaliyani

-Arrezo mu kwiruka 5KM yabaye uwa kane akigerayo akoresha iminota 16

-Mu isiganwa rya Milleto ahareshya na 10KM yabaye uwa kabiri akoresheje iminota 33 n’amasegonda 57.

-Mu isiganwa ryateguwe n’ikipe abarizwamo mu Butaliyani ryitwa “Garavagnana” ryabereye i Marano mu kwiruka kirometero 7 na metero 550 yabaye uwa mbere. Iri rushanwa ryo mu misozi ni ryo ryamushimishije kuko yakoresheje iminota 37 n’amasegonda 38.

-Mu rindi siganwa ryo mu misozi ryiswe “Mountain Race Ivera”, mu kwiruka kirometero 20 na metero 900, ahasabwaga umuhigo wo gukoresha amasaha 2, iminota 26 n’amasegonda 20, uwo muhigo (record) yawukuyeho akoresha amasaha abiri n’iminota 19, aha yabaye uwa kabiri ahita aba indashyikirwa (Champion) mu Butaliyani.

-Mu marushanwa abera mu kibuga (piste) irya “Rovereto” ry’ahareshya na kirometero 3 yakoresheje iminota 9 n’amasegonda 35.

-Tariki ya 29 Ukwakira 2017 yitabiriye isiganwa ry’ahareshya na 21KM, 097 ryitwa “Arezzo” aho abakinnyi bahataniraga kugira ibihe byiza, akoresha isaha imwe n’iminota 16.

Ikiganiro Iranzi Céline yagiranye Impamba.com

Iranzi Celine (I.C)

Impamba: Wagiye mu Butaliya ryari? Ese mu mezi wamazeyo witwaye gute?

C I: Nagiye mu Butaliyani tariki ya 23 Gicurasi 2017 mu marushanwa 24 nakinnye hose naje mu bakinnyi bahembwe, nagarutse mu Rwanda mfite ibikombe icyenda imidali yo ni myinshi sinakwibuka umubare wayo.

  1. R: Ese watangiye gukinira ikipe y’u Rwanda y’imikino ngororamubiri ryari?

C I: Muri 2011, ubwo twajyaga mu Bwongereza mu mikino y’urubyiruko mu kwiruka kirometero 3 nabaye uwa 6

  1. R: Kujya mu ndege bwa mbere wabyakiriye gute?

C.I: Kujya mu ndege bwa mbere ni ibintu numvise ari amateka, ari ibintu bingwiririye ariko nkagira ubwoba kuko bwari ubwa mbere, nyuma naje kuyikunda numva naharanira guhora nyigendamo

Impamba (I): Ujya kuza muri Athletisme wari ufite iyihe ntego?

C.I: Nazanywe no gutsinda no kugera kure

I: Usanga intego zawe zaragezweho?

C.I: Nsanga zigerwaho nubwo n’imbogamizi zitabura

I: Umaze gukinira amakipe angahe?

C.I: Nahereye mu ikipe ya Nyamasheke nyuma nyivamo njya muri APR Athletics Club ntozwa na Rwabuhihi Innocent

I: Ukigera muri APR ni iki cyahindutse kuri wowe

C.I: Icyahindutse ni uko muri Nyamasheke umukinnyi akina ataha iwabo, ariko muri APR Athletics Club tuba hamwe

I: Ubu witoreza mu Butaliyani, ese “manager” wawe Dionizi yakumenye gute?

C.I: Yamenye kubera umukinnyi Magare, yatanze ibihe byanjye nakoreye muri Tanzaniya muri 2016 mu isiganwa rya “Peace Marathon” aho mu kwiruka kirometero 21 nabaye uwa gatandatu nkoresheje isaha imwe n’iminota 15

I R: Ukigera mu Butaliyani ni iki cyagutunguye?

C.I: Ubuzima bwabanje kungora, uburwayi bwa Mathias wari waje kwivurizayo bwambereye igisubizo kuko yangiriye inama bituma nihangana

I R: Ibyo wagezeho ubikesha siporo ni ibihe?

C.I: Ni byinshi yaba ku giti cyanjye n’umuryango wanjye, nageze iburayi nirwanaho uko nshoboye nemera kubabara ndihangana kuko narimfite ishyaka ry’igihugu n’iranjye n’umuryango wanjye

I: Ese usanga imikino ngororamubiri (Athletisme) ishobora gutunga umuntu mu Rwanda?

C I: Athletisme mu Rwanda ntiyatunga umuntu ahubwo wasaba

I: Ese ingorane waba warahuye nazo muri Athletisme ni izihe?

C.I: Muri 2008 kugeza 2009 nagize imvume ku buryo namaze umwaka ndakina

I: Hari abakinnyi batangiye imikino ngororamubiri biruka n’ibirenge nta nkweto bambaye na we byakubayeho?

C.I: Yego najye nakinishije ibirenge

I: Ni ubuhe butumwa watanga ku bakinnyi

C.I: Bakunde siporo bihangane kandi barangwe no kubaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up