
Rugaba Emmanuel, umutahira wabigize umwuga ndetse akaba azwiho no kuyobora ibirori (M C) mu bukwe, yize ubucuruzi n’ibaruramari, ariko asanga impano afite yo kuvuga amazina y’inka ari yo imufitiye inyungu kuruta uko yajya gushaka akandi kazi.
Rugaba atuye muri Kimisange mu Karere ka Kicukiro, avuga ko iyo ari mu bihe byiza amafaranga ashobora kwinjiza ku kwezi amake ari uguhera ku bihumbi magana atatu kuzamura.
Soma ikiganiro Rugaba yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com
Impamba.com (I): Ubuhanzi bwawe bwatangiye kwigaragaza ryari?
Rugaba Emmanuel (R E): Mu mwaka wa 1999, ubwo nabyinaga mu matorero ya Kinyarwanda no guhamiriza, muri 2008 ni bwo impano yo kuvuga amazina y’inka natangiye kuyigaragaza
I : Amatorero wabyinnyemo azwi ni ay’ahe?
R E: Nabyinaga mu matorero yo mu dukaritsiye (quartier) twa Gikondo nk’iry’abana ryatozwaga na Teddy, nyuma y’aho naje kujya mu itorero “Uburiza” rya Samusure, ari nabwo natangiye kuvuga amazina y’inka
I : Ese uyu mwuga wakumariye iki?
R E: Ntangira kubikora ubuzima bwarahindutse, aho mbitangiriye nize neza ntawunyirukana ku ishuri
I : Wize iki mu mashuri yisumbuye, kuki utagiye gushaka akazi kajyanye n’ibyo wigiye?
R E: Mu mashuri yisumbuye nize ubucuruzi n’ibaruramari (commerce et comptabilité) muri Collège Inyemeramihigo, impamvu ndashaka akandi kazi mbona katanyinjiriza nko kuba “MC” cyangwa kuvuga amazina y’inka
I : Nko mu kwezi ushobora kwinjiza amafaranga angahe?
R.E: Biterwa n’ibihe uko bimeze, mu bihe byiza mu kwezi nshobora kwinjiza n’ibihumbi magana atatu no kurenga
I : Ese n’ubu ugira itorero ubyinamo?
R E: Nta torero mbarizwamo nkora ku giti cyanjye, mfite abana 10 nigishije ubu bari ku rwego rwiza, hari abo bitunze hari n’abo byafashije gusubira ku ishuri baturuka mu gace k’iwacu Kimisange mu miryango ikennye, abo bose n’abigishije ku buntu
I : Kuvuga amazina y’inka no kuba “MC” ni impano, cyangwa bisaba kubyiga mu ishuri?
R E: Hari ababyiga n’abandi ari impano, nkanjye ni impano yigaragaje kuva nkiri muto nakundaga kumva ibitaramo, kuganira n’abakuze, ibyo nkora na none ngendera ku muco n’amateka y’igihugu
I : Ukimenyana na Samusure wungutse iki?
R E: Samusure twamenyanye abikora by’umwuga njye ndi umwana ufite impano, yumvishije aho mvuga aranshyigikira, atangira kunshakira ibiraka (akazi), uko imyaka yashiraga ni ko nazamukaga
I : Ese wumva hari icyo Leta yafasha abantu mufite iyo mpano?
R E: Nkanjye mfite ishuri, ariko ubumenyi bwacu hari aho bugarukira, kubona ibitabo biratugora, umuco ni ikintu kinini, tubura aho dukura amasomo ajyanye n’umuco ngo tumenye ubuzima bw’umuco wacu natwe tukazabisigira abandi, tubonye aho duhugurirwa byadufasha
I : Ko bivugwa ko hari Ishyirahamwe ry’abahanzi bavuga amazina y’inka n’abayobora ibirori (MC) waba urizi?
R E: Iryo shyirahamwe ntaryo nzi, ahubwo hari abakora ikimina bakakita ishyirahamwe, ahubwo ubu turi kureba ko ryabaho, turi muri gahunda yo kuryandikisha.
I : Wavutse ryari? Wavukiye he?
R E: Navutse mu mwaka wa 1991 mvukira i Gikondo muri Kimisange, ariko iwacu baturuka mu Karere ka Nyamasheke mu cyahoze ari Cyangugu
I : Mu buzima busanzwe ukunda iki?
R E: Nkunda gusenga
I : Wanga iki?
R E: Nanga icyambuza amahoro
I : Mu bantu bavuga amazina y’inka wemera nde?
R E: Nemera Rugemintwaza w’i Nyaruguru na Nkurunziza bakunda kwita Maji Maji ni bo bambera icyitegererezo
I : Kugira ngo umuntu akubone mu birori bye umwishyuza amafaranga angahe?
R E: Biterwa n’umuntu uko aje, hari uyaguha bitewe n’agaciro yahaye umwuga wawe hakaba n’undi wabwira ibihumbi mirongo itanu akagusubiza ko ari menshi, nta biciro bihamye ngira turumvikana
I : Iyo muvuga amazina y’inka mugendera kuki?
R E: Iyo bambwiye mbere mfite uko mbihuza n’amateka y’umuntu nkamukorera izina ryihariye
I : Urubatse cyangwa se uracyari ingaragu?
R E: Ndi ingaragu
I : Urwego ugezeho urashimira nde?
R E: Ku mwanya wa mbere ndashimira mushiki wanjye Gloriose niwe wabanje kumbwira ko mfite iyo mpano yo kuvuga amazina y’inka ko nabikora bikangirira akamaro, undi ni Samusure wamfashije kuzamuka nkamenyekana na Niyitegeka Gracien ukina filimi yitwa Seburikoko ubu niwe mujyanama wanjye.
Mwaramutse! Uwashaka gutumira kuvuga amazina y’inka mu bukwe Rugaba Emmanuel yamubona ku yihe nimero ya telefone na email. Murakoze
Najye nkunda kuvugira inka biramutse bishobotse nazahura narugamba mubana yigishije icumi nange nkaba uwa cumi numwe