Rubavu: Muri Bugeshi abagore batatu cyangwa se batanu bashobora gutunga umugabo umwe

iyizire leothine yemeza ko muri Bugeshi abasore bakunda umukobwa ufite amafaranga gusa

Mu Murenge wa Bugeshi Akarere ka Rubavu nta bwo byoroshye kugira ngo umukobwa apfe kubona umusore umurongora ku buryo ubu ari bo bahitamo kugura umuhungu bikageza nubwo abagore batatu cyangwa se batanu bashobora gutunga umugabo umwe.

Ndahorugiye Eliazar umusaza utuye mu Murenge wa Bugeshi yemeza ko abagabo babuze muri ako gace batuyemo bigatuma abasore bahari bihagararaho bagahitamo umukobwa ufite amafaranga gusa. Ndahorugiye yagize ati “hano muri Bugeshi umusore ashaka n’abagore batatu cyangwa batanu bakamutunga”.

Ndahorugiye yakomeje agira ati “hano umugore atereta umugabo, hari umukobwa uba yaraheze iwabo uzana umusore bakabana”.

Ibi na none bishimangirwa na Iyizire Léothine w’imyaka 31 umubyeyi  ikinyamakuru impamba.com cyasanze ku biro by’Umurenge wa Bugeshi aho agira ati “abasore ba Bugeshi baba bishakira umukobwa ufite amafaranga hano bitandukanye n’ahandi kuko umusore niwe ukurikira amafaranga kuruta umukobwa, nta musore wakwiteza abakobwa batagira amafaranda benshi barabishyura”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up