Muvunyi Hermas umaze kwegukana imidali isaga 15 ni muntu ki?

Muvunyi Muvunyi Hermas Cliff

Amazina: Muvunyi Hermas Cliff

Aho yavukiye:Kamonyi  muwa 1988

Amashuri abanza: Kamonyi

Ayisumbuye: SFN

Aho akunze gusohokera: Kibuye

Ibiro: 59

Ibyo yize: Ubuhinzi (Agronomie)

Icyo akunda: Siporo (gusiganwa ku maguru na Volleyball)

Icyamushimishije: Kwegukana umudali w’isi muri 800m

Icyamubabaje: Kutajya mu mikino Paralempike ya 2008 i Pekin mu Bushinwa

Uburebure: 1, 76

Umukinnyi yemera: Mousa

Umutoza yemera: Karasira Eric

Ubutumwa: Gukomeza kumuba hafi.

Muvunyi Hermas Cliff, umukinnyi w’Umunyarwanda wamamaye mu mikino ngororamubiri mu bafite ubumuga, akaba afite n’ibihe (Minima) bimwemerera kwitabira imikino Paralempike izabera i Rio muri Brazil umwaka utaha wa 2016, mu kiganiro n’ikinyamakuru Impamba.com yavuze ibigwi bye byo muri siporo n’uburyo yayitangiye.

Impamba.com (I)

Muvunyi Hermas Cliff (M H C)

I : Watangiye kwitabira amarushanwa ryari?

M H C: Natangiye muri 2002, ariko ntangira kumenyekana muri 2007 ubwo nitabiraga imikino Nyafuri (All African Games) yabereye Alger negukana umwanya wa gatanu.

I : Andi marushanwa witabiriye ni ayahe?

M H C

2010: Amarushanwa y’abakoresha Icyongereza (Common Wealth Games) yabereye mu Buhinde naje ku mwanya wa kane mu kwiruka metero ijana. Muri uyu mwaka na none nitabiriye imikino ya Afurika muri Kenya mu badafite ubumuga nkinira APR icyo gihe twarushanyijwe mu guhererekanya agati (Relais) ahareshya ba metero magana ane ikipe yacu iba iya gatanu.

2011: Nitabiriye imikino muri Tuniziya mba uwa mbere mu kwiruka metero 400 no mu kwiruka metero 800 mbona ibihe (Minima) byo kwitabira imikino Paralempike yabereye i London mu Bwongereza muri 2012. Muri 2011 na none nitabiriye imikino Nyafurika i Maputo muri Mozambique muri 400m na 800m negukana umwanya wa mbere.

2012: Nibwo nitabiriye imikino Paralempike i Londo mu Bwongereza mu kwiruka metero 400 mviramo ku mukino wa nyuma naho muri 800m ntabwo umwanya nagize watangajwe (non classé).

2013: Nagiye muri Shampiyona y’isi y’imikino ngororamubiri yabereye i Lyon mu Bufaransa negukana umwanya wa mbere ku isi mu kwiruka metero magana inani mbona umudali wa zahabu.

Icyo gihe nkigera mu Rwanda Minisiteri ya Siporo n’Umuco yangeneye Miliyoni eshatu naho Komite y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NPC Rwanda) impa miliyoni imwe.

2014: Nitabiriye Shampiyona y’Afurika muri Tuniziya mu kwiruka metero magana inani mba uwa mbere no muri 400m mba uwa mbere naho muri 1500m mba uwa gatanu.

2015: Muri Nzeli nitabiriye imikino Nyafurika (All African Games) muri Congo Brazzaville mu kwiruka metero 400 mba uwa mbere kuko nari niteguye neza, nyuma nongeye kwitabira shampiyona y’isi yabereye muri Qatar mu kwiruka metero 400 na 1500. Aha mu kwiruka metero magana ane nakoresheje amasegonda 49 na ho mu kwiruka 1500m nkoresha iminota 4 n’amasegonda 7 mbona ibihe (Minima) byo kwitabira imikino Paralempike izabera muri Brazil muri 2016.

I : Mu gihe umaze mu marushanwa y’imikino ngororamubiri yaba mu Rwanda no hanze yarwo, waba umaze kwegukana imidali ingahe?

M H C: Ngereranyije igera muri cumi n’itanu

I : Kuki wakunze kugaragara mu mikino y’abadafite ubumuga mu ikipe ya APR y’imikino ngororamubiri?

M H C:  Mu mikino y’abafite ubumuga haba amarushanwa make njya mu badafite ubumuga kugira ngo nongere imbaraga.

I : Kuki utazwi mu marushanwa mpuzamahanga y’abadafite ubumuga?

M H C: Ni ukubera ko mu marushanwa mpuzamahanga hakunze kugenda abiruka ibirebire (Longue distance)

I : Muri make wavuga uko watangiye kwitabira imikino ngororamubiri?

M H C: Mu mwaka wa 2001 nahamagawe mu marushanwa mpuzamashuri (interscolaire) yahuje abakinnyi bose b’abahanga mu gihugu, usibye kwigaragaza muri aya marushanwa nigaragaje no mu marushanwa yitwaga “Rendez Vous National”.

I : Usibye gukina hari akandi kazi ukora?

M H C: Oya siporo niwo mwuga wanjye

I R: Urwego umaze kugeraho washimira uruhe rwego rwa Siporo? Abantu ku giti cyabo washimira nde?

M H C? Ku mwanya wa mbere nashimira Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga (NPC Rwanda) niyo yamfashije aho ngeze ubu nanjye nkoresha imbaraga zanjye. Nshimira umuryango wanjye, abantu dukorana siporo i Nyamirambo barimo Safari Rachid na Moussa.

I : Ni irihe rushanwa witabiriye ukishimira uko waritsinze?

M H C: Ni shampiyona y’isi ya 2013 yabereye i Lyon mu Bufaransa nkegukana umudali wa zahabu

I : Irushanwa ryakubabaje ni irihe?

M H C: Ni shampiyona y’isi ya 2015 yabereye muri Qatar
I : Ni gute ryakubabaje kandi warabonye ibihe (Minima) byo kwitabira imikino Paralempike izabera i Rio muri Brazil muri 2016?

M H C: Buriya hari urwego umuntu ageraho ntiyongere kujya mu marushanwa ashaka Minima gusa, ahubwo agomba kuzana umudali

I : Umaze kugera kuki ubikesha siporo?

M H C: Kumenyekana cyane mu Rwanda no ku rwego rw’isi

I : Mu muryango wawe hari uwigeze kuba umukinnyi ku buryo wamukurikije?

M H C: Mu muryango wanjye hafi ya bose bari bafite umukino bakina, keretse ababyeyi banjye, gusa Papa yakundaga kureba amarushanwa y’umupira w’amaguru.

I : Ikibazo usanga kiri muri siporo yo mu Rwanda ni ikihe?

M H C: Aha ndifata ntacyo ngusubiza

I : Icyiza usanga kiri muri siporo yo mu Rwanda muri iki gihe ni ikihe?

MH C: Ni uko siporo zose zo mu gihugu zifatwa kimwe, nubwo waba ukina umukino wo kurya upfa kuba uri Equipe National (Ikipe y’Igihugu)

I : Waba witeguye kuzana umudali mu mikino Paralempike ya 2016?

M H C: Bitewe n’uko hari imikino tuzakina muri 2016, natangiye imyitozo muri 2015, guhera muri Mutarama nzazamura imyitozo yanjye, Minisiteri ya Siporo n’Umuco nikomeza kudufasha nzageza mu kwezi kwa karindwi  muri 2016 nizeye umudali mu mikino Paralempike

I R: Nyuma yo guhagarika amasiganwa uzakora iki?

M H C? Nzaba umutoza

I : Wagira ubutumwa utanga?

M H C: Abakunzi ba siporo bakomeze batube hafi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *