Kera numvaga nzaba nka Ruhumuriza cyangwa ngakinira Rayon Sports-Magare

Muhitira Felicien bita Magare

Muhitira Felicien umukinnyi w’Umunyarwanda w’imikino ngororamubiri (Athletisme) ubu witoreza mu Butaliyani, yakoze akazi k’ubunyonzi bituma abantu bamwita “Magare”, kubera gukunda gutwara igare kera yumvaga azamamara mu Rwanda nka Ruhumuriza Abraham cyangwa se akazakinira Rayon Sports kuko yabyirutse ari umuhanga mu guconga ruhago, ariko byarangiye atariho impano yigaragaje muri siporo.

Amazina: Muhitira Felicien Magare

Aho abarizwa: Mu Butaliyani

Aho yavukiye: Gashora mu Bugesera

Igihe yavukiye: Tariki ya 4 Ugushyingo 1994

Icyo akunda: Siporo

Icyo yanga: Indyarya

Ubutumwa: Abakinnyi bakunde umwuga wabo.

Muhitira Felicien bakunze kwita Magare, mu Rwanda ubarizwa mu ikipe ya Mountain Classic Athletics Club mu kiganiro yagiranye n’impamba.com yasubije ibibazo bitandukanye.

Impamba (I ): Watangiye kwigaragaza muri siporo mu wuhe mwaka?

Muhitira Felicien (Magare): Natangiye kwigaragaza mu mwaka wa 2012 mu mikino mpuzamashuri (Interscolaire) nkina umupira w’amaguru mu kigo nigagaho cya ASPEK mu Karere ka Ngoma Intara y’Iburasirazuba

I: Izina “Magare” waryiswe ute?

Magare: Mu mwaka wa 2012 twitegura imikino ya FEASSA yabereye i Burundi, nabaga ndyamye, abagenzi bakarara bampamagara ngo nze kubatwara ku igare, bagenzi banjye bahita banyita “Magare”.

I: Ubusanzwe Izina Magare waryiswe na nde?

Magare: Iryo zina naryiswe na Damour wakiniraga ikipe ya Nyamasheke na Mpano Faustin ukinira ikipe ya NAS

I: Kwitabira amarushanwa y’imikino ngororamubiri byakujemo gute?

Magare: Mu mwaka wa 2013 nagiye ku Karere ka Ngoma,nsanga abanyeshuri mu marushanwa yo kwiruka mba uwa mbere mu kwiruka kirometero 10.

I: Waba umaze gukinira amakipe angahe?

Magare: Natangiriye mu ikipe y’Akarere ka Nyamasheke, mu mwaka wa 2014, njya mu ikipe ya Mountain Classic Athletics Club

I: Amarushanwa umaze kwitabira ni ayahe?

Magare:Mu mwaka wa 2013 nitabiriye amarushanwa yo mu Rwanda yo guhitamo abakinnyi bazajya muri shampiyona y’isi y’imikino ngororamubiri yabereye muri Dan Mark. Icyo gihe nabaye uwa 41 nkora ibihe bya IAAF (Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino Ngororamubiri) nkoresha isaha 1 iminota 2 n’amasegonda 30.

Mu mikino y’ingimbi yabereye muri Ile Maurice mu mwaka wa 2013 mu kwiruka kirometero 10 mu kibuga nabaye uwa gatanu nkoresheje iminota 29 n’amasegonda 31.

Mu mikino y’abakoresha Icyongereza (Commonwealth Games) yabaye muri Kanama 2014 nabaye uwa cumi mu kwiruka kirometero icumi nkoresheje iminota 28 n’amasegonda 17, nitabiriye na none imikino ya gisirikare yabereye muri Zanzibar muri Cross country mba uwa gatatu.

Muri 2015 nitabiriye imikino y’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati yabereye muri Eritrea mba uwa karindwi mu kwiruka kirometero 21 nkoresheje isaha imwe, iminota ibiri n’amasegonda 17, indi mikino y’isi ya Cross country yabereye mu Bushinwa mba uwa 35.

I: Muri uyu mwaka wa 2016 nibwo wagiye mu Butaliyani, aho wakunze kwitabira amarushanwa atandukanye, uwakujyanyeyo mwamenyaniye he?

Magare: Manager wanjye witwa Dionizi twamenyaniye kuri Facebook, nyuma yo gushima ibihe nkoresha mu marushanwa, yambajije niba nakwemera kujya mu Butaliyani, mbyemeye ahita anyoherereza amasezerano (Contract) muri Nyakanga 2016, mpita nerekeza mu Burayi.

I: Ukigera mu Butaliyani amarushanwa watsinze akagushimisha ni ayahe?

Magare: Ni amarushanwa yiswe “Castel Buono”, ibihe nakoresheje mu kwiruka 10km nibyo byampaye amanota nakomeje kugenderaho kuko nahise mba uwa mbere.

I: Ubuzima bwo gutwara abagenzi ku igare no kwiga wakomeje kubwitwaramo gute?

Magare: Niga Primaire (amashuri abanza) bantizaga igare ari byo bita “Kuroba” ngatwara abagenzi uwantije tukagabana amafaranga, ngeze mu mashuri yisumbuye natwaraga igare ryanjye niho nakuraga amafaranga yo kwishyura ishuri, icyo gihe nakinaga umupira w’amaguru, ariko ngeze mu mwaka wa gatanu ntangira kuzana imidali mu mikino ngororamubiri, ntangira kwigira ubuntu. Nakinnye amezi ane kubera kwitabira amarushanwa cyane no kwitoza mpitamo guhagarika ishuri nkomeza gukina by’umwuga, ariko n’ubundi ntabwo natandukanye n’igare kuko rimfasha mu myitozo.

I: Ubusanzwe ujya muri siporo wari ufite iyihe ntego?

Magare: Ubundi numvaga nzaba Ruhumuriza cyangwa ngakina muri Rayon Sports, ntabwo kwiruka numvaga ari umwuga wantunga ngo mbeho

I: Urwego umaze kugeraho, urashimira nde?

Magare: Mu bakinnyi ndashimira Mpano Faustin wampaye inkweto, Sibomungu ukinira APR na nyakwigendera Rutayisire Godfrey.

Mu batoza ndashimira Mutangana Leon wangiraga inama akampa n’inkweto zo gukora imyitozo, Habineza watozaga ikipe ya Rwamagana, Donatien Ndagijimana wazamuye urwego rw’imikinire yanjye na Rwabuhihi Innocent wantoje mu mikino ya gisirikare.

Abandi ni Hishamunda wampaga tike yo kuza i Kigali, undi navuga ko ari ku rwego rwo hejuru ni Rukundo Johnson umujyanama (manager) unkurikirana mu Rwanda no hanze yarwo niwe wampaye n’itike y’indege yanjyanye mu Butaliyani

I: Waba witeguye kwitabira imikino ya Olempike ya 2020 izabera i Tokyo mu Buyapani?

Magare: Nifuza kuyitabira niruka Marato nkazana umudali.

I: Ubutumwa watanga ku bakinnyi ni ubuhe?

Magare: Bakunde umwuga wabo, bakine babikunze ntibabinangikanye n’ikindi, siporo ni business ntiwakunguka utashoye, barangwe na discipline no kumva inama z’abatoza.

I: Ubutumwa watanga ku bayobozi ba siporo ni ubuhe?

Magare: Bakomeze gushyigikira abakinnyi babafasha kubona amakipe hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *