
Isosiyete y’ubucuruzi ya Itel imaze gutanga inkweto ibihumbi bitandatu (6,000) mu mpande zitandukanye z’igihugu.
Samuel Bizimana, umuyobozi wa Itel yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko inkweto bazitanga ku bana baba mu buzima bugoye mu rweo rwo gufatanya na Leta guca burundu ingeso yo kugendesha ibirenge.
Tariki ya 24 Werurwe 2018 isosiyete “Itel” ifatanyije n’ikigo cya Gasore Serge Foundation yatanze inkweto 500 mu Karere ka Burera, zikazahabwa abana biga ku mashuri atandukanye yo muri ako karere.
Nyuma ya Burera ahandi “Itel” iteganya gutanga inkweto ni mu Karere ka Bugesera.
Samuel yakomeje avuga ibindi bikorwa “Itel” ikora bigamije kunganira Leta ati “dutanga mituelle no gutanga ibiribwa ku batishoboye”.
Umuyobozi wa Itel yavuze aho bakuye igitekerezo cyo gukora ibikorwa by’ubugira neza ati “dukora ubucruzi bwa telephone mu Rwanda, muri izo nyungu tugomba no gufasha muri ba bandi batishoboye”.
Itel itanga inkweto mu baturage ifatanyije na Gasore Serge wamenyekanye muri siporo yo gusiganwa ku maguru (athletics) akaba ari na byo byamuhaye itike yo kujya kwiga muri Amerika, nyuma yo gutera imbere akagaruka mu Rwanda kugira ngo azamure Umurenge wa Ntarama yarakokeyemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Itel umwaka ushize yasannye inzu y’umuturage warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Ntarama.





