
Ngirumugenga Jean Marie Pierre umworozi w’ingurube mu Mudugudu wa Kabuga Akagali ka Sibagire Umurenge wa Kigabiro Intara y’Iburasirazuba arasaba Abanyarwanda guhindura imyumvire bagira ku ngurube, akaba asaba ko abantu bajya bavuga abana b’ingurube aho kubyita ibibwana, bakavuga ko ingurube ibyara aho kuvuga ko ibwagura.
Ngirumugenga avuga ko habwagura imbwa naho ingurube ibyara abana, kuko atari byiza gusebya itungo ritunze abantu
Uyu mworozi avuga ko kera Abanyarwanda basuzuguraga ingurube ari nayo mpamvu bayigereranyaga n’imbwa ati “kera ntabwo ingurube bari bayimenyereye bigatuma abana bayo babita ibibwana , ubu ingurube tuyifata nk’andi matungo, imvugo ikibwana no kubwagura biveho ikintu gitanga amafaranga ntigikwiye kwitwa iryo zina izo mvugo abantu bazireke kuko byaba ari ugupfobya ingurube”.
Aho ingurube za Ngirumugenga zibyarira (nkuko abyita) yahise muri Meterinite (Maternity), aha yavuze ko iyo mvugo ari yo ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga ntarindi zina ryihariye ribaho ritandukanya aho abantu babyarira n’aho ingurube zibyarira.
Ngirumugenga avuga ko yoroye ingurube zigera muri 732 ku munsi zinywa litiro z’amazi ziri hagati y’ibihumbi umunani n’ibihumbi icumi, akaba afite ikigega kibika amazi litiro ibihumbi 410, harimo ikigega kimwe yaguze muri RAB n’ikindi yiyubakiye.
Ngirumugenga worora ingurube za kizungu agakora n’ubuhinzi bw’urutoki rwa kijyambere yabwiye ikinyamakuru izubarirashe.rw ko ubu afite abakozi 15 bahoraho, aho uhembwa menshi ku kwezi agenerwa umushahara w’amafaranga ibihumbi mirongo itanu naho uwa make ahembwa 25,000Frs ku kwezi.
Ngirumugenga ubwo yasurwaga n’abanyamakuru babifashijwemo na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yabatangarije ko yahisemo kurora ingurube za kijyambere zo mu bwoko bwa Retre na Randrasi kuko zikura vuba.
Impamvu atorora ingurube za Kinyarwanda ni uko zigira amavuta menshi kandi ntizikura vuba ati “ingurube ya kijyambere nyuma y’amezi atandatu ivutse iba ipima ibiro ijana izi ngurube zikura vuba iyo uzifashe neza, zirya bike zigakura vuba”.
Ngirumugenga ubworozi bw’ingurube yabutangiye muri 2012 ahereye ku ngurube 25, akaba yishimira urwego amaze kugeraho kuko byibuze ku mwaka ingurube zimwinjiriza agera muri miliyoni 20 ariko akenshi ayo mafaranga aba ari mu bikorwa kuruta uko wayamusangana.
Ubu arishimira ko umwana we ashobora kwiga mu ishuri ryiza kugeza arangije kaminuza.
Ngirumugenga Jean Marie Pierre ni enjeniyeri agoronome (engenieur agronome), icyiciro cya mbere cya kaminuza yacyize muri ISAE Busogo, naho icya kabiri (Degree) yakirangije muri 2008 muri Kaminuza ya Kibungo (UNATEK).
Ngirumugenga ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana batatu kuko yahisemo kubyara abo azashobora kurera, yahoze ari umukozi wa Leta, ariko yarabiretse ahitamo kwikorera.