Gasore Serge wifuza guhindura amateka ya Ntarama nyuma ya Jenoside ni muntu ki?

Gasore Kaminuza yizeho muri Amerika yamuhaye igihembo

Gasore Serge ni umukinnyi w’imikino ngororamubiri (athletisme) warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, nyuma yo kujya kwiga muri Amerika abikesha ubuhanga bwe mu marushanwa yo gusiganwa ku maguru, afite intego yo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu cye.

-Gasore yamenyekanye mu myaka ya 2004-2005, ariko nyuma aza kugira amahirwe yo gukomeza amashuri ya Kaminiza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akinira ishuri yigagaho.

-Gasore nubwo yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, nyuma ababyeyi be bimukiye mu Murenge wa Ntarama Akarere ka Bugesera ari naho yarokokeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

-Gasore ubu ari mu Rwanda aho yatangiye kubaka ikigo mu Murenge wa Ntarama yitiriye izina rye mu mushinga yise “Gasore Serge Foundation”.

Aho yavukiye: I Nyamirambo

Igihe yavukiye: Tariki ya 25 Gicurasi 1986

Ibirometero yasiganwaga: 5KM na 10 KM

Ibyo akunda: Abana, siporo no kwiyungura ubumenyi

Icyamushimishije: Kugira icyo amarira igihugu (Kuba hari abana arera, koroza abatishoboye n’ibindi)

Irangamimerere: Arubatse afite umugore n’abana babiri.

Uyu mukinnyi yavuze uko yatangiye gukina, icyo siporo yamugejejeho, icyo yifuza kumarira abana bari mu buzima bubi ahereye mu Murenge wa Ntarama n’icyo yifuza gukora kugira ngo abana bafite impano mu mikino ngororamubiri ngo bayibyaze umusaruro.

Impamba (I)

Gasore Serge (G S)
I: Urwego umaze kugeraho urashimira nde?

G S: Ku mwanya wa mbere ndashimira umugore wanjye, abavandimwe n’ubuyobozi bwa siporo mu Rwanda

I : Wamenyekaniye mu mikino ngororamubiri, ese hari indi siporo waba warakoze?

G S: Natangiye nkina umupira w’amaguru (Football) muri 2000, nyuma naje kujya muri Athletisme ntsinda, nkajya nserukira igihugu.

I : Muri iyi minsi ubarizwa he?

G S: Nakoreraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndi umuyobozi (manager) mu bitaro bya Baylor/All Saints Hospital, ariko ubu nabaye mfashe ikiruhuko ndi mu Rwanda n’umuryango wanjye, kuko naje kureba uburyo nafasha abana bagatera imbere

I : Abo bana uzabafasha mu biki?

G S: Nzabafasha gutera imbere mu mikino no gukumeza kwita ku bana barindwi nishyurira amashuri no kubamenya mu yindi mibereho

I : Uruhare rwa siporo mu iterambere ryawe ni uruhe?

G S: Siporo yampaye kwiga ahantu ntashoboraga kwigira iyo ataba siporo, ikindi ni ukunteza imbere n’umuryango wanjye

I : Akandi kamaro uzi ka siporo ni akahe?

G S: Burya umuntu wakoze siporo aha ibintu agaciro, amenya gusabana, gukorana n’abandi, kumenyana n’abantu benshi, ubu si nkireba mfasha n’abandi

I : Wavuze ko wigiye muri Amerika, wavuga muri make urugendo rwawe mu bijyanye n’amashuri?

G S: Amashuri abanza nayigiye ku kigo cya Kivugiza mu Mujyi wa Kigali no mu Cyugaro mu Murenge wa Ntarama, amashuri y’Icyiciro rusange (Tronc Commun) nyigira muri St Joseph i Kagbayi, nkomereza i Ririma mu ishami ry’Ibinyabuzima n’Ubutabire (Biochimie), Kaminuza nayikomereje muri Amerika, mu kigo cya Abilene Christian University muri Leta ya Texas mu ishami ry’imitekerereze (psychology), icyiciro cya kabiri (masters) cya Kaminuza nize inkoranabuhanga (informatique) niga na none ikindi cyiciro cya kabiri cya kaminuza mu icungamutungo (management)

I : Mu marushanwa witabiriye muri Amerika ayagushimishije ni ayahe?

G S: Gutsinda shampiyona y’Intara (Regional) muri Amerika mu ishuri nigagaho muri 2008, icyo gihe ni njye umutoza yareberagaho duhita tubona itike yo gukina Shampiyona y’Igihugu tuba aba mbere mu kwiruka kirometero icumi (10KM) mu byo bita “Cross country”. Nyuma nongeye gutsinda irushanwa ribera mu nzu (indoor) mu kwiruka kirometero eshanu (5KM), mu gushaka ibihe (minima) byo gukina Shampiyona y’Igihugu mpita ntsinda.

I : Irushanwa ryakubabaje ni irihe?

G S: Ni Shampiyona ya Amerika, naje ndi uwa mbere ngiye kugera aho dusoreza (arrive) mfata mugenzi wanjye ngo twishimire ko twatsinze ahita ancaho mba uwa kabiri

I : Irushanwa rya mbere muri Amerika waryitabiriye ryari?

G S: Irushanwa rya mbere narikinnye muri 2005, nabona Abanyakenya n’Abanyamerika nkagira ubwoba, ariko nasizwe n’Abanyakenya babiri mba uwa gatatu.

I : Amasezerano yo gukinira ikipe wabarizwagamo muri Amerika yarangiye ryari? Haba hari impamvu yatumye utayakomeza

G S: Amasezerano yanjye yarangiye muri 2009, ndangije icyiciro cya mbere cya kaminuza (Degree), Adidas insaba kuyikinira ndabyanga, nkomeza amashuri kuko niho nabonaga inyungu z’igihe kinini, bityo gukina by’umwuga mba ndabihagaritse.

I : Niba ukunda gusohoka (sortie) ukunda gusohokera he?

G S: Sindabitangira, ariko nakunda kujya ahantu babyina imbyino za Kinyarwanda

I : Ibikorwa byo gufasha abana b’i Bugesera wabitabgiye ryari?

G S: Mu mwaka wa 2010 nibwo natangiye kwishyurira abana badafite ubitaho ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé)

I : Igitekerezo cyo gufasha abo bana cyakujemo gite?

G S: Ni uko nasanze abantu ari magirirane, mu gihe umuntu akiri ku isi aba agomba gukora ibintu byiza, ijya kurusha ihera ku rugo niyo mpamvu nahereye ku gihugu cyanjye

I: Watangije ikigo wiyitiriye, ese kitwa gute? Kizamarira iki abaturage ba Ntarama?

G S: Iki kigo cyitwa “Gasore Serge Foundation Community”, kizahugura ababyeyi mu bijyanye no kurekera abana mu miryango yabo, iki kigo cyatanze imirimo kuko abacyubaka ni abaho, hazaba harimo ivuriro (post de santé), abana kizacumbikira bazavurirwa ubuntu.

I : Ubutumwa wageza ku banyarwanda ni ubuhe?

G S: Dukwiye kwigishwa n’amateka igihugu cyagize, abantu bamenye ko ibintu ari magirirane bagaheraho bafasha urubyiruko.

I : Ni ubuhe butumwa wageza ku bakunzi ba siporo n’abitabiriye amarushanwa (sportifs)

G S: Bagerageze kudatererana barumuna babo bari inyuma, bakitabira amarushanwa siporo ikazagira icyo ibagezaho, ndetse bakitabira n’ibikorwa byo gufashanya (domain social).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *