
Ntigurirwa Emmanuel, umuhanzi uzwiho kuvuga amazina y’inka mu bukwe, asanga uyu mwuga ukwiye gufatwa nk’indi kuko iyo ukozwe neza utunga nyirawo.
Ntigurirwa mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Nyakanga 2017 yavuze ko mu kwezi ashobora byibura kwinjiza amafaranga atari munsi y’ibihumbi mirongo icyenda (90,000Frs).
Ibisabwa kugira ngo umuntu amenye kuvuga amazina y’inka
Ntigurirwa yatangaje ko kugira ngo uvuge amazina y’inka neza bisaba kuba ari impano kuruta kubyiga bitakurimo. Uyu muhanzi yagize ati “kuvuga amazina y’inka bisaba kuba ari mpano kuko hari ababyiga bikabananira naho kuba wararagiye inka byongera ubumenyi”.
Nubwo abavuga amazina y’inka batagira ihuriro, ariko bakunze kumenyana
Ntigurirwa avuga ko abavuga amazina y’inka bakunze kumenyana bihereye aho batuye n’aho bahurira mu bukwe.
Abavuga amazina y’inka bakeneye amahugurwa
Uyu muhanzi yagize ati “hakenewe amahugurwa kuko hari ababa batabizi neza kandi no kubona ababigisha biba bigoye, ariko nka Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) ibidufashijemo byashoboka”.
Umuhanzi Ntigurirwa Emmanuel afite impano yo gucuranga inanga, kuririmba, kuyobora ibirori (MC), kuvuga amazina y’inka n’ibindi. Uyu muhanzi yigeze no kuba umubyinnyi mu Itorero ry’Igihugu “Urukerereza”.
Abavuga amazina y’inka baca amafaranga bitewe n’ahantu bajya kuyavugira, ariko Ntigurirwa Emmanuel avuga ko ayo atajya munsi ari ibihumbi mirongo itatu (30,000Frs).