Kigali: Yatangiye yigishiriza abanyeshuri muri salon iwe arateganya gushinga Kaminuza

Mutiganda Jean de la Croix, n’umuturage utuye mu murenge wa Bumbogo akarere ka Gasabo, yatangiye yigisha abana b’incuke iwe muri salon amaze gushinga ishuri, arifuza Kaminuza.

 

Mutiganda n’umugabo ufite umugore n’abana batatu, yize amashuri abanza gusa, aza no kwiga umwuga w’ubwubatsi. Aho atuye mu mudugudu wa Kiriza akagari ka Nyabikenye, muri Bumbogo, yaje kubona abana baho bandagaye cyane, kuko batagiraga aho bigira, ahitamo gutangira kubigishiriza muri salon ye.

Ati “wabonaga bibabaje cyane, abana bazindukaga bandagaye aho ababyeyi bagiye gushaka imibereho, bikambabaza cyane, mfata icyemezo cy’uko ngiye gutangira gukora uko nshoboye nkagira icyo nkora”.

Yaje gusaba umukobwa we wari urangije amashuri yisumbuye, amwemerera ko azajya amuha amafaranga yo kwifashisha agura amavuta yo kwisiga, kujya muri salon n’ibindi, ariko akajya amenya abo bana akabitaho abigisha.

Batangiye bakira abana umunani, mu gitondo barabyukaga bagatunganya muri salon abana bakaza bakiga. Hashize amezi atatu, ababyeyi batangiye kuzana abana ari benshi cyane, abona badakwira iwe kuko bavuye ku bana umunani bagera kuri 83, ajya gukodesha hafi aho.  

abana ntibakibura aho bigira

Hagati aho yeretse ababyeyi akazi bakora ko katoroshye, abayeyi biyemeza kujya batanga amafaranga ibihumbi batatu, ahita ashaka abandi barimu batutu bunganira umukobwa we. 

Mutiganda avuga ko mu kazi ke akora k’ubufundi, ko yagiye akusanya amafaranga agatangira kugura ibikoresho by’ubwubatsi, kuri ubu akaba amaze kubaka amashuri atatu abana bigiramo akaba yaravuye mu bukode.

Kugeza ubu ibikorwa amaze gukora kuri iri shuri birimo izi nyubako, ubusitani butunganyije, ibikinisho by’abana n’ibindi, ngo bimaze kumuhagarara amafaranga angana na miliyoni 42.

 Ntiyerura ngo agaragaze ingengo y’imari yatangiranye n’iyo agezeho ubu, kuko ngo nawe uko yagendaga abona amafaranga niko yagendaga yongera ibikorwa mu bintu yumva afitiye umuhamagaro.

Mutiganda ashimangiye ko afite intego y’uko abana barangije amashuri y’incuke, bazakomereza aha abanza, bakazanahakomereza ayisumbuye, ndetse ko na Kaminuza bazayiharangiriza nubwo ari inzira itamworohoye, kuko ntahandi akura ubushobozi, uretse akazi ke k’ubufundi.

 Nyiraminani Vestine, umubyeyi urera abana be muri iri shuri ry’incuke rya Kiriza Right School, avuga ko Mutiganda yabatekerereje cyane, kuko ngo bahuraga n’imbogamizi y’aho basiga abana babo igihe badahari.

Ati “byaradushimishije cyane, kuko ahandi hari ishuri nk’iri, bisaba gukora urugendo rw’amasha ane, ukareba rero kohereza umwana ufite imyaka ine ngo ajye ku ishuri, ugahitamo kubyihorera”.

Umubyeyi urerera muri Kiriza Right School, yishyura amafaranga ibihumbi 12 buri gihembwe, ababyeyi bakavuga ko aya amafaranga ntacyo abatwaye, ko ahubwo bazakora ibishoboka bagashyigikira uwazanye iki gitekerezo. Kuva iri shuri ryatangira 2012 kugeza ubu, ngo hamaze kunyura abana basaga 400.

Buri shuri usanga ryigama abana bari hagati ya 18 na 21, muri uyu mwaka wa 2017, ngo nibwo ababyeyi bavuye ku mafaranga ibihumbi bitatu batangira kwishyura 12000.

Mu masomo bigisha abana, harimo amasomo y’indimi, icyongereza, igifaransa n’ikinyarwanda, iyobokamana, ubugeni n’ibindi bitandukanye.

Kugeza ubu afite abarimu batatu bigisha aba bana, akagira umuyobozi w’ikigo, abakozi bakora amasuku, kwita kubana babatunganya. Aba bose buri kwezi akaba abishyura amafaranga atari munsi y’ibihumbi 400.

Umurenge wa Bumbogo, uri mu mirenge y’icyaro igize akarere ka Gasabo, kuburyo kuhabona amashuri y’incuke bikigoranye, Mutiganda, akavuga ko ubu nta nkunga nimwe arabona uretse ibitekerezo by’ubuyobozi bw’umurenge wa Bumbogo, ariko agashimangira ko intego yihaye azayigeraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up