Uburyo butandukanye bwo guhagarika impiswi byihuse

Impiswi ni indwara ikunze kuzahaza abantu iyo bayirwaye ndetse uretse kuba uyirwaye aba ajyaku musarane buri kanya, itera umwuma ushobora no guhitana uyirwaye

Muri iyi nkuru tugiye kubereka uburyo butandukanye wahagarika impiswi mu buryo bwihuse kandi bworoshye.

Umutobe w’indimu


Indimu igabanya uburibwe bwo mu nda ikoza amara igafasha mu guhagarika impiswi. Vitamine C iba mu ndimu ituma umubiri ubasha gukora imyunyu ngugu ihagije umubiri uba ukeneye. Uyu mutobe kandi urinda umubiri umwuma ukunze kuzahaza abarwaye impiswi.

Umuceri na Karoti


Amazi y’umuceri akora akazi gakomeye mu mara bityo akaba yahagarika impiswi, mu gihe karoti zo zifitemo ubushobozi bwo kugabanya umuvuduko wo gusohoka k’umwanda mu mara.
Mu gihe rero wafashwe n’impiswi, ushobora guteka umuceri uvanze na karoti hanyuma mu gihe bitarakama ukaba wanywa amazi yabyo agishyushye ndetse byanashya nabyo ukabirya.

Ibumba


Ibumba ni umuti gakondo ubasha kuvura indwara nyinshi ariko byumwihariko ribasha kuyungurura umwanda wose uri mu mubiri. Ibi rero birihesha n’ubushobozi bwo koza amara ndetse rigakamura imyanda yose irimo bityo rikaba ryahagarika impiswi.
Ushobora rero gufata ikirahuri cy’amazi kirimo akayiko k’ibumba inshuro 3 ku munsi bikaba byahagarika impiswi.

Amakara


Amakara ni umuti uvura imyanda yose yakwinjira mu mubiri. Ifite ubushobozi bwo gukamura umwanda wose uri mu mubiri w’umuntu. Iyo ufite impiswi rero amakara ashobora kugufasha gukamura imyanda yo mu mara, bityo ukaba watsina vuba.
Kimwe n’ibumba, ushobora gufata akayiko gato k’ifu y’amakara mukirahuri cy’amazi inshuro 3 ku munsi

Ibi byose ariko ukabikora uteganya no kujya kwa muganga igihe ubona impiswi idahise ihagarara cyangwa ngo igabanuke mu masaha make akurikiye gukoresha bumwe muri ubu buryo kuko ishobora kuba ari ikimenyetso cy’ubundi burwayi bukomeye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up