Abaturage 70 mu karere ka Rusizi barataka basaba ko bakwishyurwa amafaranga bakoreye

Abaturage 70 bo mu Murenge wa Nkungu baravuga ko imyaka itatu ishize barakoze umuhanda wa Cyamudongo-Nkungu ariko rwiyemezamirimo ntabahembe amafaranga yose, bagasaba ko yakurikiranwa akabishyura.

Aba baturage bemeza ko bahembwe ariko ntibahabwe amafaranga yose, rwiyemezamirimo akabizeza ko azabishyura akarere kamwishyuye ariko ntibaje kumenya aho yaciye kugeza n’ubu ntibaramuca iryera.

Hakizimana Philbert ati “Ikibazo dufite ni icy’uyu muhanda twakoze rwiyemezamirimo ntiyaduhemba, imyaka itatu irashize twishyuza. Njyewe bandimo ibihumbi 30 n’umugore wanjye bamurimo ibihumbi 18. Twakoze gutyo rwiyemezamirimo arahagarara.”

Aba baturage bavuga ko kutishyurwa byabagizeho ingaruka mbi zirimo kutabona ubwisungane mu kwivuza no kutarihirira abana babo ishuri ndetse bamwe bibaviramo kugurisha amatungo yabo.

Mugwaneza Eric ati “N’ubu tubaza irengero ry’uyu rwiyemezamirimo tugaheba, urareba muri icyo gihe byatumye ntagura mituweli, abana bajya kwiga ngurishije itungo kandi nitwa ngo narakoze.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkungu, Nsengiyumva Vincent de Paul, avuga ko rwiyemezamirimo yataye imirimo atarangije gukora uwo muhanda, bakaba barabishyikirije ubuyobozi bw’akarere kakababwira ko azajyanwa mu nkiko.

Ati “Rwiyemezamirimo yari afite abakapita babiri, ni ukuvuga buri kapita yari afite itsinda ry’abo akoresha. Uwakoreshaga muri aka kagari yagaragaje imyenda y’abakozi tumenyesha akarere barabishyura.”

“Umukapita wa kabiri yaje kujyana na rwiyemezamirimo batishyuye abo baturage, aho abaturage babitubwiye natwe twihutiye kumenyesha akarere ko hari rwiyemezamirimo wakoraga uyu muhanda wagiye atarangije hari n’abaturage atishyuye ibihumbi 600.”

“Akarere gakomeza kubikurikirana, katubwiye ko ubu ikigezweho ari ukumushyikiriza inkiko kugira ngo asobanure impamvu hari abaturage yagiye atishyuye anabazwe impamvu atarangije amasezerano yo gukora umuhanda yari yagiranye n’akarere.”

Umuhanda abaturagebavuga ko bakoze ntibahembwe unyura muri aka gace

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *